MBEGA ISHANO!
Bavuga
ko ku myaka irindwi umwana aba umubyeyi (akuriye), none ku myaka yo kuba
umubyeyi uzabura iki? Uwari umwana asigaye ari umubyeyi, uwari umubyeyi yabaye
umwana... ibi byose bibaye bigamije iki?
Gusa ikintera kwibaza, ni ukwiyoberanya
kwa benshi: wa wundi ufite ubutunzi ugasiga inshuti nziza yatumaga
wiyumva neza, ukayireka ngo kuko idafite ubutunzi. Ukiruka inyuma y'induru,
ukibagirwa ko amafaranga atari yo byose. Ni bwo umenya ko ubutunzi atari bwo
bumuntu – cyane cyane dore uhora ugaragaza agasuzuguro mu maso,
nyamara mu mutima urimo kuva (kubabara).
Comments
Post a Comment